Ibirori byo gutanga impamya bushobozi 29 za mbere mu ishami rya muzika mu mateka y’u Rwanda byabereye mu ishuri ry’ubugeni numuziki ku nyundo.
Iri ni rimwe mumashuri yubatse izina ku buryo buhambaye;Kubota imyigishirize ndetse namasomo adasanzwe ahatangirwa ,harimo Ubugeni n’umuziki.
Kwitariki ya 17,werurwe,2017 Nibwo habaye kurangiza amasomo ku mugaragaro (graduation )ku nshuro ya mbere ku banyeshuri bize umuzik ikuva2014 kugeza 2016.
Muri ibyo birori abobahanzi barangije mu ishuri rya musika na barumuna babo Bahiga bataramiye abari bitabiriye ibyo birori.
Umwe mubarangije aririmba.
Nkuko tubikesha Might Popo uyobora ishami rya musika,ngo icyi gikorwa cyateguwe mu rwego rwo gutanga impamya bumenyi kubarangije;ndetseno kwerekana umusaruro wambere w’ishuri rya muzika.
Abanyeshuri 29 bambere.
Doreko abobanyeshuri bagiye bacuranga ahantu hatandukanye bakabyitwaramo neza twavuga non Mu nama ya 27 ya Afurika zunze ubumwe yabereye I Kigali mu mwaka ushize wa 2016;muri Rwanda day ndetse nahandi henshi.
Benshi bakaba kandi baragiye babona akazi nk’ikimenyetso cy’uko urangije ku nyundo asohoka akenewe.
Yanditswe na NDAYISHIMIYE Yussuf